Guhitamo intebe y'abana mu modoka
Intambwe ya mbere yo kurinda umwana wawe mu modoka ni uguhitamo intebe y’imodoka ikwiye. Iki gikoresho gishobora kugufasha guhitamo intebe ikwiranye n’ingano y’umwana wawe, cyangwa kugufasha kumenya niba ageze igihe cyo kureka gukoresha intebe y’imodoka no gutangira gukoresha umukandara w’umutekano w’abantu bakuru. Uburebure n'uburemere biratandukanye bitewe n'intebe. Buri gihe ujye ugenzura igitabo gikubiyemo amabwiriza yo gukoresha intebe y’imodoka yawe.
Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Abana muri Amerika (American Academy of Pediatrics, AAP) na Akron Children’s Hospital bitanga inama ko abana bose bafite munsi y'imyaka 13 bakomeza kwicazwa mu ntebe z'imodoka z'inyuma.
Hitamo Ibiro by’Umwana
Hitamo Uburebure
Kora Isuzuma ry’Intambwe 5
Nta ntebe yongerera umwana uburebure akoresheje, umwana ashobora kwicara yegamye neza ku ntebe y’ikinyabiziga?
Nta ntebe yongerera umwana uburebure akoresheje, amavi y’umwana yunama neza ku mpera y’intebe y’ikinyabiziga?
Nta ntebe yongerera umwana uburebure akoresheje, umukandara w’umutekano unyura ku rutugu, hagati y’ijosi n’ukuboko?
Nta ntebe yongerera umwana uburebure akoresheje, umukandara w’umutekano wo mu nda uri hasi uko bishoboka, ukora ku bibero?
Umwana ashobora gukomeza kwicara atya mu rugendo rwose?
Yego
Oya
